Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa remezo yasuye Akarere ka Nyamasheke

Guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Nzeri no ku wa 01 Ukwakira, Umunyamabaga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo Ushinzwe Ubwikorezi Dr. Alexis NZAHABWANIMANA Yagiriye Uruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Nyamasheke anabereye imboni muri Guverinoma.

Muri uru ruzindiko, yifatanyije n’abahinzi bo mu Murenge wa Kagano mu gutangiza Igihembwe cy’ihinga  mu Kagari ka Mubumbano aho yaganiriye n’abahinzi abakangurira guhinga bijyanye n’igihe bakoresha imbuto y’indobanure ndetse n’inyongeramusaruro kugira ngo babashe kwihaza no gusagurira amasoko.

Umunyamabanga wa Leta kandi yafunguye ku mugaragaro isoko rya kijyambere rya Rwesero ryubatswe mu mihigo y’Akarere  y’Umwaka wa 2015-2016 kandi abaturage bakaba baryishimiye. Aganira n’abaturage nyuma yo gufungura iri soko yabasabye kurifata neza nk’iryabo bwite kugira ngo ritononekara kandi yizeza abaturage ko Akarere kazakomeza kubagezaho n’ibindi bikorwa byinshi by’Iterambere. Nyuma yaho yakoranye inama n’Abakozi b’Akarere baganira ku ngamba zo guteza umuturage imbere binyuze muri serivisi bamuha.

Ku wa 01 Ukwakira yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Gihombo mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyabimburiwe n’umuganda udasanzwe.

Ubwo yaganiraga n’abaturage bitabiriye uwo munsi wo gutangiza icyumweru cy’Ubumwe n’ubwiyunge, Umunyamabanga wa Leta yashimiye abitabiriye umunsi anasaba ko bakomeza ibikorwa by’ubumwe n’Ubwiyunge kuko ari byo byatugeza ku Iterambere rirambye

                                                   

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->