Umurenge wa Bushekeri washimiwe ko witwaye neza mu karere mu gutanga serivisi z’Irangamimerere usabwa no gukomeza kuza ku isonga mu zindi serivisi
Ku gicamunsi cyo ku wa 12 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yifatanyije n’Indongozi zo mu Murenge wa Bushekeri, mu Kagari ka Buvungira, umudugudu wa Bushekeri, mu nteko y’abaturage, abashimira ko babaye aba mbere mu karere mu gutanga neza serivisi z’irangamimerere ku rwego rw’akarere, kandi abasaba ko n’izindi serivisi bazitanga baharanira kuba aba mbere.
Muri uyu murenge kandi ni ho hatangirijwe icyumweru cyahariwe irangamimerere, nk’umurenge wabaye uwa mbere mu gutanga izi serivisi ku rwego rw’akarere. Abaturage bitabiriye inteko y’abaturage bahawe serivisi z’irangamimerere ku bari bazikeneye.
Uretse ibijyanye n’irangamimerere, abaturage baganirijwe kuri gahunda zinyuranye za leta by’umwihariko umutekano, basabwa kuwusigasira barara amarondo kandi batangira amakuru ku gihe. Basabwe kwirinda ibyaha bibangamiye umutekano w’umuryango, bashishikarizwa kuba aba mbere muri byose nk’uko babaye aba mbere muri serivisi z’irangamimerere mu karere.
Umuyobozi w’akarere wungirije kandi yakiriye ibibazo by’abaturage afatanya n’inzego zinyuranye zari zitabiriye iyi nteko y’abaturage kubibonera ibisubizo.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…