Umurenge wa Ruharambuga hatangijwe icyunamo ku rwego rw’Akarere

Kuri uyu wa 07 Mata 2017 ubwo hirya no hino mu Gihugu hatangizwaga iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, Akarere ka Nyamasheke kawizihirije mu Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi.

Habanje umuhango wo kunamira abazize jenoside kuri monima ya Shangazi ahatangirijwe ubwicanyi ndengakamere mu cyahoze ari Cyangugu, hanashyirwaho indabo, umuhango wakurikiwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekeza mu kagari ka Ntendezi ahunamiwe abari mu rwibutso rwa Ntendezi.

Nyuma y’urugendo no guha icyubahiro abazize jenoside abaturage bateraniye mu kigo cya EAV Ntendezi ahatangiwe ibiganiro bijyane n’iki gihe.

Ubwo yatangaga ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi, Honorable KANKERA Marie Josée, yibukije ko jenoside yateguwe guhera kera, ikigishwa neza igacengera  kugeza ubwo ishyizwe mu  bikorwa igahitana abasaga miliyoni aboneraho gusaba ko byaguma mu mateka ariko ntibizongere.

Mu ijambo rye, Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Bwana MUKAMA Abbas wari n’Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yashimiye byimazeyo ubwitabire bw’Abaturage, bigaragara  ko ari intambwe ikomeye mu kumva igisobanuro cyo kwibuka. Yashimiye urubyiruko cyane ko ari rwo rwagaragaje ubwitabire avuga ko rugaragaza ikizere cy’ejo hazaza h’Igihugu cyacu. Yakomeje asaba abantu bose gusubiza amaso inyuma bakareba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze maze bikabatera kureba imbere. Yasabye kandi abagize uruhare muri jenoside gukomeza gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ngo ishyingurwe ndetse no gukomeza kubana amahoro n’abarokotse jenoside, bagafatanya kubaka igihugu cyababyaye.

Uyu munsi witabiriwe n’abaturage bayingayinga ibihumbi icumi, komite nyobozi y’Akarere, Inzego z’Umutekano n’Abakozi b’Akarere

Dikomeze twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside, dusigasira ibyagezweho.

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Cmmunication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->