Umuryango utekanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano n’amahoro

Kuri iki gicamunsi umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yitabiriye inteko y’abaturage mu kagari ka Kanazi ho mu murenge wa Ruharambuga.
 

Mu biganiro yagiranye n’abaturage byibanze ku muryango uzira amakimbirane kandi ubasha kwiteza imbere, yasobanuriye abaturage ibyiza by’umuryango ubanye neza, bungurana ibitekerezo ku gisobanuro cy’amakimbirane n’uko yakwirindwa. 
 

Umuyobozi w’akarere yeretse abaturage ko umuryango uzira amakimbirane ari igicumbi cy’uburere bwiza ku bana, ababasa by’umwihariko  gushaka ibisubizo bifasha umuryango kubana neza no gufasha abana mu burere bukwiye, kuko abo bana ari bo Rwanda rw’ejo. Ati:" umuryango utekanye ni inkingi ya mwamba y'umutekano n'amahoro."
 

Ku ngingo y’umutekano umuyobozi wa polisi wungirije mu ntara y’Iburengerazuba D/RPC Calixte Kalisa yasabye abaturage kwirinfa ibyaha by’umwihariko agaruka ku kwirinda no kugendera kure icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kuko hari aho yagiye iboneka mu mirenge ya Nyamasheke.
 

Uretse kandi umuyobozi w’akarere wasuye abaturage mu kagari ka Kanazi, abayobozi b’akarere bungirije bifatanyije n'abaturage mu murenge wa Bushekeri mu tugari twa Ngoma na Nyarusange. 
 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->