Umuryango utekanye ni wo uvamo abagirira igihugu akamaro

"Umuryango utekanye ni wo uvamo abagirira igihugu akamaro." Byagarutsweho n'umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke mu nteko z'abaturage mu murenge wa Shangi, aho umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse yari yifatanyije n'abaturage bo mu kagari ka Mataba. 

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yashimiye abaturage b'akagari ka Mataba kubera kwitabira gahunda za Leta, aho uyu murenge wa Shangi uhagaze neza muri Ejo Heza n'ubwisungane mu kwivuza, ariko asaba abaturage kubana neza mu miryango kuko umuryango ubanye neza utanga icyizere cy'ejo hazaza h'igihugu.

Abaturage b'akagari ka Mataba kandi bashimiwe ko nta kibazo cy'ingengabitekerezo ya jenoside cyakaranzwemo muri iyi minsi ishize, basabwa gukomeza kuyirinda no kugendera kure ibisa na yo aho byaba bikomotse hose. 

Ibibazo byabajijwe n'abaturage byahawe umurongo, ariko hafatwa umwanzuro wo kuzahuza abaturage baguze n'abagurishije ubutaka bitanyuze kwa noteri wa leta ku wa 19 Gicurasi 2025 ku biro by'akagari ka Mataba kugira ngo ikibazo cya buri muturage gisuzumwe kandi gihabwe umurongo kuko hagaragaye ibibazo byinshi by'abaguze ubutaka n'abagurishije bitanyuze kwa noteri wa leta, kandi bikaba bikurura amakimbirane.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->