Umushinga wa Nadege wahize iya bagenzi be!

Mu marushanwa yo kugaragaza no gusobanura imishinga yabo iganisha ku kwihangira imirimo bashingiye ku byo biga mu ishuri (Business Idea Pitch Competiton), umushinga wa Nadege Marie Umukundwa ni wo waje ku isonga mu yindi yose ya bagenzi be yari yarahize iyindi mu bigo by'amashuri 35 mu karere ka Nyamasheke.

Nadege Marie Umukundwa ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye ku kigo cya Institut Sainte Famille Nyamasheke akaba yari afite umushinga wo gukora ibikoresho by'isuku by'abana n'abagore (diapers) bikoze ku buryo  bugezweho  kandi bikaba bishobora kongera gukoreshwa.

Aya marushanwa yatangijwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukankusi Athanasie akaba yahuje ibigo by'amashuri 35 byari bihagarariwe n'abanyeshuri bafite imishinga yatinze mu bigo byabo.

Nyuma yo gusobanura no kugaragaza imishinga yabo, abanyeshuri bahembwe ni batanu ba mbere, uwa mbere akaba yahembwe miliyoni imwe n'ibihumbi magana atanu (1.500.000) y'u Rwanda kandi umushinga wa mbere ukaba uzakomeza mu marushanwa ku rwego rw'igihugu.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yashimiye abanyeshuri n'ibigo byabo ku bwitabire, asaba abanyeshuri batabashije gutsinda gukomeze kunoza imishinga yabo, kugira ngo iyo mishinga izabashe kubagirira akamaro nyuma yo gusoza amasomo.

Yashimiye umunyeshuri watsinze ku rwego rw'akarere, amusaba gukomeza kunoza umushinga we kugira ngo azabashe guhesha ishema akarere ka Nyamasheke ku rwego rw'igihugu. Yasabye kandi ikigo cye, abafatanyabikorwa n'abandi kumuba hafi kugira ngo umushinga we uzajye mu mahiganwa ku rwego rw'igihugu umeze neza.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->