Umuyobozi mwiza ni umusemburo w’Iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yari mu ruzinduko rw’Akazi mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 yakoranye inama Mpuzabikorwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye ziyobora Akarere guhera kurwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere ndetse n’izindi nzego zifatanya n’aba bayobozi zirimo Abajyanama mu Nama Njyanama, Abikorera, abanyamadini, Abafatanyabikorwa n’abandi bose basaga 800 maze abasaba gukomeza gushyira umuturage imbere muri gahunda zose.
Muri iyi nama, Minisitiri Shyaka yabwiye aba bayobozi ko bakwiriye gukomeza kureberera Umuturage hagamijwe kuzamura imibereho myiza ye, agahabwa serivisi inoze hibandwa cyane ku buhinzi n’ubworozi kuko ari byo bikorwa n’umubare munini w’abaturage ba’aka Karere.
Ati “Umuturage wa Nyamasheke agomba guhabwa ibimufasha kuzamura imibereho ye cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi bibeshejeho abasaga bitatu bya kane by’abaturage ba Nyamasheke. Niba ari uguhabwa inyongeramusaruro akayihabwa uko yamugenewe, niba aba bahinzi bibumbiye mu makorerative, aya makoperative agafashwa gukomeza gukora neza Atari ukunyunyuza abanyamuryango. Ibi byose rero mwebwe bayobozi ni mwe mugomba kubibera umusemburo”.
Muri uru ruzinduko kandi Minisitiri Shyaka wari uherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara basuye abaturage b’Umurenge wa Karambi, aganira nabo kuri gahunda ztandukanye zigamije kubateza imbere anabaha umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo bafite kandi ibitabonewe ibisubizo bihabwaq umurongo bikwiye gukemukiramo. Yanasuye kandi Uruganda rw’Icyayi rwa Gatare “Gatare Tea Company”.





Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…