Umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse arasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo
Kuri iki gicamunsi cyo ku wa 04/03/2025 umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse yitabiriye inteko y'abaturage mu murenge wa Bushenge akagari ka Kagatamu.
Mu biganiro yagiranye n'abaturage byibanze ku makimbirane yo mungo abereka ingaruka zayo zirimo n'urupfu rwa bamwe mu bagize umuryango.
Ibi yabigarutseho abereka ingero zinyuranye z'ibibazo bikururwa n'amakimbirane kandi no mu kagari ka Kagatamu n'umurenge wa Bushenge muri rusange bikaba byarahagaragaye.
Yabakanguriye kurushaho kwitabira gahunda za Leta kandi abasaba kugana inzego z'ubuyobozi igihe bafite ibibazo kugira ngo zibafashe.
Yabashishikarije kandi kugana inzego z'abunzi no kuzizera kugira ngo birinde gusiragira mu nkiko kandi ibibazo byabo bishobora gukemurwa n'urwego rw'abunzi.
Muri iyi nteko y'abaturage umuyobozi w'akarere yakiriye ibibazo by'abaturage afatanya n'abandi bayobozi mu nzego z'ibanze kubikemura.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…