Umuyobozi w’Akarere yatanze ikiganiro mu itorero ry’abaganga.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien yatanze ikiganiro mu itorero ry’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ririkubera mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga.
Ubwo yatangaga ikiganiro, Umuyobozi w’Akarere yibukije abatozwa ko Iminsi bagiye kumara mu Itorero atari imfabusa hubwo ko ari uburyo bwiza bwo kwitekerezaho maze bakarushaho kunoza imikorere kubera ko akazi bakora gakomeye.
Umuyobozi w’Akarere kandi yabibukije inshingano zabo za buri munsi ababwira ko akazi ko kwita ku barwayi ari umuhamagaro kuruta uko ari akazi. Yabakanguriye kurangwa n’ubwitange bakanakunda umurimo kugira ngo abaturage b’u Rwanda bahamagariwe kwitaho bahorane ubuzima buzira umuze.
Abatozwa bishimiye iyi minsi bagiye kumara mu itorero bizeza umuyobozi w’Akarere ko iri torero rizababera umusemburo wo kurushaho kunoza imikorere.
Iri torrero ryahuje abakorere mu rwego rw’ubuzima bagera kuri 227 bazamara iminsi 7 bakazakurikirwa n’ibindi byiciri bibiri kugira ngo bose bakore itorero n’akazi kadahagaze.
TUYIZERE Jacques
Public Relatons, Media and Communication Officer