Urubyiruko rwiteguye gukirigita ifaranga

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Akarere ka Nyamasheke koroje urubyiruko rurangije amashuri rwibumbiye mu makoperative inkoko 9000 kugira ngo rurusheho kwiteza imbere nk’imbaraga z’igihugu. Urubyiruko rwahawe izi nkoko ruvuga ko rwiteze byinshi bizava mu musaruro uzava muri ubu bworozi bw’inkoko cyane ko ari nabo bazikurikiranira umunsi ku munsi. Alphonsine Bizeyiki umwe mu banyamuryango wa Koperative yo mu Murenge wa Kagano yagize ati “Nizeye ntashidikanya ko nzatera imbere kubera kwishyira hamwe n’abandi. Uzayisenga Marie Claire na we w’Umunyamuryango ndetse akaba n’umucungamutungo wayo, aremeza nawe ko azungukira byinshi muri iyi Koperative. Mu magambo ye agize ati “kuba ndi umucungamutungo wa Koperative ari nabyo nize, numva ari ishema kuko nkora nikorera, ati ubu sinshishikajwe no kujya mu migi kuko mfite icyo gukora. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien avugako koroza urubyiruko ari gahunda nziza yatekerejweho ikanashyirwa mu mihigo y’Akarere hagamijwe gushyigikira urubyiruko rurangije kwiga banarutoza umuco wo gukorera hamwe no kuzamurana. Yagize ati “izi nkoko uko ari 9000 zose zahawe amakoperative y’urubyiruko ngo rwiteze imbere. Izi koperative zirimo ingeri nyinshi z’Urubyiruko yaba ururangije kwiga amashuri yisumbuye na kaminuza bityo kubera ibyo bize ni nabo bazakora imirimo yose yo kuzitaho. …Ntitwashaka uvura amatungo kandi muri koperative harimo ababyize, ntitwashaka umucungamutungo kandi harimo ababyize,…. Abajijwe icyo biteze ku musaruro w’izi nkoko, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko nibura ku munsi hitezwe ko izi nkoko zajya zitera amagi 7200 wakuba nibura n’amafaranga 70 ku igi rimwe ukabona ko ari amafaranga 504000. Yongeyeho kandi ko nta kibazo cy’isoko bafite. Yagize ati “usibye ko na hano iwacu dukeneye amagi yo kurya abantu bakihaza mu ndyo yuzuye ariko no hakurya mu baturanyi i Kongo hari isoko rinini kuko andi yavaga mu Bugande agahenda mu bwikorezi. Uyu mushinga w’inkoko 9000 zorojwe urubyiruko rwo mu mirenge icyenda igize Akarere ka Nyamasheke muri gahunda yo kuzamura imibereho y’urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Izi nkoko kandi zanazanye n’ibiryo byazo bizazitunga mu mezi atatu zikabona kwegurirwa amakoperative azicunga

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->