Urwego rw'Umuvunyi rwashoje icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n'akarengane
Urwego rw’umuvunyi rwashoje icyumweru cyahariwe kwegera abaturage mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke
Ni icyumweru cyaranzwe no kwegera abaturage aho abakozi b'Urwego rw'umuvunyi bafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere bakiraga ibibazo by'abaturage bigakemurwa

Ni igikorwa abaturage bishimiye kuko bashoboye gukemurirwa ibibazo kandi bagirwa inama ku kwirinda gutanga ruswa no kumenya ko serivisi bazemerewe bakirinda icyatera akarengane cyose.
Iki cyumweru kikaba cyashojwe no kurebera hamwe ibibazo bitashoboye gukemurwa kugirango ubuyobozi bw'Akarere buzakomeze kubikurikirana ku bufatanye n'izindi nzego bireba
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…