Uwishe umugore aba arangije urubyaro
Byagarutsweho n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Mukankusi Athanasie mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke, ahibukwaga abagore n'abana ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke.
Umuyobozi w'akarere wungirije akaba n'umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n'abana, yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi yakonanywe ubukana hagamije kurimbura inyoko tutsi, ati: “ nk'uko twatangiye tubyumva, uyu munsi twibutse ku rwego rw'akarere abagore n'abana bazize jenoside yakorewe abatutsi, ariko nk'uko tubizi ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko jenoside yari yarateguranywe ubukana kandi yari ifite intego yo kurimbura ubwoko tutsi, kuko abagore ni twe tubyara, uwishe umugore aba arangije urubyaro. Ni ukuvuga ngo no kororoka biba bihagaze.”
Yahamagariye abana bo mu bigo by'amashuri bari bitabiriye iki gikorwa, kwigira ku butwari bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA zagize ubutwari bwo guhagarika jenoside, bakazifatiraho indangagaciro zo kwanga ikibi. “Iyo twibuka rero bana bacu, uyu munsi ntabwo mwize, turi mu masaha asoza umunsi twibuka, ntabwo tuba twaje kwibuka kubera ko twabuze ibindi dukora. Sibyo? Tuba twaje kwibuka kugira ngo twongere duhamye ko jenoside yabaye mu Rwanda, ariko tunabyigireho dufate n'ingamba zo kwanga uwo ari we wese watuma jenoside yongera kugaruka, watuma amacakubiri yongera kugaruka mu gihugu cyacu, tugafatiraho n'ingamba zo guhamya ko dukwiye kubana neza. Mwebwe rero muri abana, mukwiye kubikora, mukabitangira mukiri bato, kugira ngo muzakure muri abana beza bahesha u Rwanda ishema.”: Ubutumwa umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yagejeje ku bana bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka31 abagore n'abana bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…